Ngoma: Ba Mudugudu n’Inshuti z’Umuryango biyemeje gukumira GBV bahereye mu ngo zabo
Bamwe mu bayobozi b'imidugudu n'inshuti z'umuryango bo mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Kibungo biyemeje kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV) bahereye mu ngo zabo.
Ni nyuma y'ibiganiro bahawe muri gahunda...
Huye: Urubyiruko rwahagurukiye kurwanya SIDA
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye bavuga ko ubu bahagurukiye kurwanya SIDA, birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ikibazo cy’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, by’umwihariko mu rubyiruko, kiracyahangayikishije inzego z’ubuzima...
Kumara igihe gito mu mihango no kubona imihango micye bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara igihe gito uri mu mihango no kuva amaraso macye ugereranyije nuko bisanzwe, ibizwi nka light period, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara runaka.
Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe ku bijyanye n’imihango, bwagaragaje...
Umugabo ashobora gutera inda atasohoye- Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko mbere yuko umugabo asohora (arangiza) hari ibindi bintu bimeze nk’ururenda byitwa ‘Pre-cum’ cyangwa se ‘Pre-Ejaculatory Fluid’ bisohoka mu gitsina cye, bishobora kuzanamo n’intanga nzima zifite ubushobozi bwo...
Mu Rwanda abantu 9 bandura Virusi itera SIDA buri munsi: Hagiye gukorwa iki!
Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko buri munsi mu Rwanda hari abantu 9 bandura virusi itera SiDA, mu gihe abandi barindwi bicwa na SIDA.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku...
Gasabo: Abiga muri GS Kinyinya bibukijwe ko SIDA igihari
Abanyeshuri basaga 3, 800 biga muri Groupe Scolaire Kinyinya (GS Kinyinya), yo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo bahawe ibiganiro bibibutsa ko SIDA igihari, basabwa kuyirinda bibanda cyane ku...
Abanyamakuru 9 bakoze inkuru nziza ku buzima bw’imyororokere bahembwe na HDI
Umuryango utari uwa Leta uharanira guteza imbere ubuzima bwiza mu Rwanda, HDI , wahembye abanyamakuru 9 bakoze inkuru zijyanye z’ubuzima bw’imyororokere, zahize izindi.
Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo ku...
Kwemerera ibigo nderabuzima gukuriramo umuntu inda: Intambwe ikomeye ku miryango yakoze ubuvugizi
Imwe mu miryango itari iya Leta, ikora ubuvugizi ku mategeko agenga ubuzima, by'umwihariko ubuzima bw'imyororokere, irishimira ko ibigo nderabuzima byemerewe gutanga serivisi yo gukuriramo inda abagore babyemerewe n’amategeko kuko bizafasha mu...
Kuganiriza abana iby’imyororokere: Ababyeyi duhere he?
Abahanga mu buzima bw’imyororokere y’abantu bavuga ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyakora hari ababyeyi bavuga ko batabona aho bahera baganira kuri ibyo bita ‘urukozasoni’.
Impuguke...
Impamvu yemewe, muganga wemewe, ahantu hemewe, igihe inda ifite: ibintu bine ugomba kuzirikana mbere...
Mu Rwanda, kugira ngo umugore cyangwa umukobwa ahabwe serivisi yo gukuramo inda mu buryo bwizewe kandi bwemewe n’amategeko (Safe abortion) ni uko aba ari mu byiciro bitanu by’abo itegeko ryemerera guhabwa...


























